fbpx
SURVIVE TO THRIVE – AMAHUGURWA YA TERA IMBERE MUBIHE BITOROSHYE
Yagenewe Abagore bakora ubucuzui mu by’amahoteli n’ubukerarugendo

Amahugurwa yacu yitwa “Tera Imbere Mubihe Bitoroshye – Survive to Thrive” ni amahugurwa akorerwa kuri murandasi, akaba agamije gufasha gucunga ubucuruzi bwawe mu buryo bugera ku ntego. Uhabwa ibikoresho n’inama zifatika zagufasha kuzamura inyungu mu bucuruzi, ukagura ubucuruzi bwawe kandi ukaba witeguye guhita uhangana n’ibintu utateganyaga. 

Uzuza fomu isabirwaho kwitabira amahugurwa y’abakoresha Icyongereza cyangwa ay’Ikinyarwanda, Nidusanga wujuje ibisabwa, tuzakoherereza imeri irimo andi makuru.

Iyandikishe Hano

Amahugurwa ya komeza utera Imbere

Uko uzungukirwa

    • Kwiga uko wakurikirana ibintu by’ibanze byagufasha gutahura uko ukoresha amafaranga n’uko ubucuruzi bwawe buri kugenda
    • Gusobanukirwa ahari icyuho mu buryo ukoramo ubucuruzi bwawe (cyane cyane ibyo utajyaga ukora kandi bikenewe)
    • Gushyira mu bikorwa ibyagiye bifasha abandi kugirango bateze ubucuruzi bwabo imbere
    • Guhura n’abandi bacuruzi mukora bimwe ukabafatiraho icyitegererezo
    • Kunoza uburyo ushyikirana n’abandi, gukora igenamigambi, gukemura ibibazo ndetse n’ubuhanga bwo gukoresha neza igihe

Kuramo agatabo

Ibisabwa

    • Uwemerewe kuzuza fomu agomba kuba ari umwe muri aba: Umuyobozi mukuru w’ikigo, nyiracyo, cyangwa ari we wagitangije kandi akaba yiteguye kuzakurikirana amahugurwa
    • Kuba muri mu rwego rw’ubucuruzi buto cyangwa buringaniye (byibuze mufite abakozi 2 bahoraho, kandi mumaze byibuze umwaka umwe mukora)
    • Ubu bucuruzi buto cyangwa buringaniye bwagombye kuba mu mwaka ushize bwarinjije agera kuri $10,000
    • Usaba kwitabira yagombye kuba yiteguye kwigira kuri murandasi – ni ukuvuga ko agomba kuba afite terefoni ifite interineti kugira ngo abashe kubona amasomo no gushyikirana n’abandi

Iyandikishe Hano

Iyi gahunda y’amahugurwa yamfashije gusuzuma ntibereye uko nkora ubucuruzi bwanjye. Kugereranya ibyo nagombye kuba narakoze n’ibyo nakoraga byamfashije gufata ibyemezo bizima. Umwaka ushize, natangiye gukora ubundi ubucuruzi noneho nifashisha ibyo nize kugirango ndebe ko natangiye mu buryo bukwiye. Nshimishwa kandi n’amasomo akubiyemo, ibikoresho ndetse n’imfashanyigisho bijyana. Ndashimira kandi ikipe ya AMI idukurikiranira hafi kugirango bamenye uko byifashe ndetse bakanagenzura niba turi gukora mu buryo bukwiye. Murakoze.

- Providence Ingabire, Founder Ndege Tours and Travel

Kunoza ubuhanga bwo gukora mu by’amahoteli n’ubukerarugendo mu Rwanda

Hanga Ahazaza ni umushinga umaze igihe gito utangijwe ukaba ugamije kongerera amahirwe y’akazi urubyiruko rw’u Rwanda rugera ku 30,000 mu gihe kingana n’imyaka itanu iri imbere. Uyu mushinga wa Mastercard Foundation ureba gusa urwego rw’amahoteli n’ubukerarugendo. 

Abafatanyabikorwa ba Hanga Ahazaza bakubiyemo abari mu nzego z’uburezi, iterambere, n’abikorera. Gukorera hamwe bizatuma bateza imbere ubucuruzi buciriritse na ba rwiyemezamirimo bakora mu by’amahoteli n’ubukerarugendo binyuriye mu kurushaho kubegereza serivisi z’imari, amahugurwa no guha urubyiruko ibikoresho rukeneye kugira ngo ruteze imbere ubuhanga bukenewe kugira ngo rube abakozi beza.

Niba ushaka kumenya byinshi kuri AMI - Rwanda

Tuvugishe
eskort mersin - eskort eskişehir