fbpx
 

English Page

AMI Resilience Prize

African Management Institute hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bateguye gahunda yiswe “AMI Resilience Prize” igamije gushyigikira ba rwiyemezamirimo bagaragaje ubudahangarwa n’ibyo bamaze kugeraho ndetse no kugaragaza umusaruro umaze gutangwa n’amahugurwa ya AMI.

I want to...

Ibyerekeye AMI Resilience Prize

Mu rwego rwo kuzirikana iterambere ryagezweho na ba rwiyemezamirimo basoje amahugurwa ya AMI, African Management Institute Rwanda yateguye gahunda yiswe ”AMI Resilience Prize” igamije gushyigikira ibyo ba rwiyemezamirimo bagezeho nyuma yo gusoza amahugurwa yacu ariyo: Business Survival Bootcamp, Survive to Thrive, Take Your Business Online na Grow Your Business.

 

Ibihembo bizatangwa muri iyi gahunda ya AMI Resilience Prize bizahabwa ba rwiyemezamirimo bagaragaje impinduka kurusha abandi nyuma yo gusoza amahugurwa ya AMI haba ku bucuruzi bwabo cyangwa bakagira icyo bakemura mu bice bakoreramo. Ba rwiyemezamirimo ba mbere muri buri ntara n’Umujyi wa Kigali nibo bazahabwa ibihembo bikubiyemo amafaranga agera kuri Rwf 1,000,000 ibikoresho byifashishwa mu gukora ubucuruzi ndetse n’ibindi bihembo bizatangwa n’abafatanyabikorwa. Abantu bose kandi bazahabwa umwanya wo guhitamo rwiyemezamirimo babona wagaragaje ubudahangarwa kurusha abandi mu cyiciro cyiswe “People’s Choice”. 

Batatu Ba Mbere mu Mujyi wa Kigali


 

UWARUSHIJE ABANDI MURI AMI RESILIENCE PRIZE

 


 

RWIYEMEZAMIRIMO WAHIZE ABANDI

 


 

RWIYEMEZAMIRIMO WAHIZE ABANDI

 

Batatu Ba Mbere mu Intara y’Iburengerazuba


 

UWARUSHIJE ABANDI MURI AMI RESILIENCE PRIZE

 


 

RWIYEMEZAMIRIMO WAHIZE ABANDI

 


 

RWIYEMEZAMIRIMO WAHIZE ABANDI

 

Batatu Ba Mbere mu Intara y’Amajyepfo


 

UWARUSHIJE ABANDI MURI AMI RESILIENCE PRIZE

 


 

RWIYEMEZAMIRIMO WAHIZE ABANDI

 


 

RWIYEMEZAMIRIMO WAHIZE ABANDI

 

Batatu Ba Mbere mu Intara y’Amajyaruguru


 

UWARUSHIJE ABANDI MURI AMI RESILIENCE PRIZE

 


 

RWIYEMEZAMIRIMO WAHIZE ABANDI

 


 

RWIYEMEZAMIRIMO WAHIZE ABANDI

 

Batatu Ba Mbere mu Intara y’Iburasirazuba


 

UWARUSHIJE ABANDI MURI AMI RESILIENCE PRIZE

 


 

RWIYEMEZAMIRIMO WAHIZE ABANDI

 


 

RWIYEMEZAMIRIMO WAHIZE ABANDI

 

Aho Bizabera n’Amatariki

Intara
y’Iburasirazuba:

Kayonza
11 Gicurasi 2022

Intara
y’Amajyaruguru:

Musanze
13 Gicurasi 2022

Intara
y’Amajyepfo:

Huye
18 Gicurasi 2022

Intara
y’Iburengerazuba:

Karongi
20 Gicurasi 2022

Umujyi wa
Kigali:

Norrsken
26 Gicurasi 2022

Abafatanyabikorwa n’Abaterankunga

Ibibazo Wakwibaza

Kanda ku kibazo urebe igisubizo.

Q: Ese ubucuruzi cyangwa ba rwiyemezamirimo batasoje amahugurwa ya AMI bemerewe gusaba kwitabira?

A:Oya, usaba kwitabira agomba kuba yarasoje amwe mu mahugurwa ya AMI ariyo: Business Survival Bootcamp, Survive to Thrive, Take Your Business Online na Grow Your Business

Q: Ni gute umuntu yasaba kwitabira?

A: Wifuza gusaba kwitabira, kanda ahanditse “Saba Kwitabira Hano” kuri iyi paji cyangwaukande hano

Q: Ese gusaba kwitabira bizarangira ryari?

A: A: Gusaba kwitabira bizarangira tariki 20/4/2022 saa 11:59 z’ijoro ku isaha ya Kigali. Icyitonderwa, abazohereza ubusabe bwabo nyuma y’iyo tariki ntabwo bazemererwa.

Q: Ni ba rwiyemezamirimo bangahe bazahabwa ibihembo?

A: Ibihembo bizahabwa ba rwiyemezamirimo ba mbere muri buri cyiciro. Reba ibyiciro byose kuri iyi paji usobanukirwe birushijeho.

Q: Ni ryari rwiyemezamirimo yakwangirwa kujya mu cyiciro gikurikira cyo guhitamo ba rwiyemezamirimo bahize abandi?

A: A: Usaba kwitabira ashobora gukurwa mu irushanwa mu gihe:

  • Atatanze amakuru yuzuye nk’uko bisabwa muri fomu yo gusaba kwitabira (Urugero, kudasubiza ibibazo byose, n’ibindi)
  • Ubucuruzi bwe butujuje ibisabwa ku bitabira byagaragajwe hejuru kuri iyi paji
  • Hoherejwe ubusabe bwo kwitabira inshuro ebyiri kuri rwiyemezamirimo umwe
  • Ubusabe bwo kwitabira buri mu cyiciro kitari cyo
  • Ubucuruzi cyangwa rwiyemezamirimo yatanze amakuru atari yo