fbpx

Amabwiriza agenga kurinda no kugirira ibanga amakuru

IRIBURIRO

AMI – African Management Initiative (“AMI”) mu magambo arambuye y’Icyongereza, ni ikigo giha ibigo bitandukanye by’ubucuruzi byo muri Afurika serivisi z’amasomo yifashisha murandasi ndetse n’ubundi buryo busanzwe bw’imyigishirize. AMI yubaha kandi igaha agaciro uburenganzira bw’abantu bwo kubikirwa cyangwa kugirirwa ibanga kandi ifite intego yo gufata neza amakuru bwite y’abantu, nk’uko amategeko ndetse n’aya mabwiriza abiteganya by’umwihariko.

Muri aya mabwiriza, “Amakuru bwite” ni amakuru arebana n’umuntu ku giti cye, kandi ayo makuru akaba yakwifashishwa mu kumenya uwo ari we, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye (ndetse n’andi makuru ashobora kugera mu biganza bya AMI) nk’amazina, aderesi ya imeyiri cyangwa se amakuru ajyanye na konti y’umuntu.

Aya mabwiriza areba amakuru bwite yakusanyijwe kandi agatunganywa na AMI, sosiyete yashinzwe hashingiye ku mategeko yo muri Repubulika ya Mauritius, kandi ifite icyicaro kuri aderesi 24 Dr. Joseph Rivère Street, Port Louis, Repuburika ya Mauritius, mu bubasha bwayo nk’umugenzuzi w’amakuru, binyuze ku rubuga rwa AMI n’imbuga zo kuri telefone cyangwa amasomo (“imbuga” ni ukuvuga amakuru yose n’amapaji ari ku rubuga africanmanagers.org ndetse/ cyangwa agerwaho binyuze kuri porogaramu zacu “AMI Learn” na “AMI Business”) atunzwe kandi agakoreshwa na AMI. Aya mabwiriza yuzuza amategeko ya AMI agenga serivisi kandi yunganira ndetse akuzuza amategeko agenga imikoreshereze.

Fata akanya usome aya mabwiriza agenga kurinda no kugirira ibanga amakuru maze wemeze ahabugenewe ko wemeye amategeko n’amabwiriza ari muri iyi nyandiko.

GUTUNGANYA AMAKURU BWITE

AMI yubahiriza amahame akurikira iyo iri mu gikorwa cyo gukoresha amakuru bwite:

  • Ukutabogama: AMI izatunganya amakuru bwite mu buryo butabogamye kandi bukurikije amategeko.
  • Intego: AMI izatunganya amakuru bwite kubera intego zikurikira:
    • Mu gihe bibaye ngombwa ko AMI iguha serivisi (cyangwa sosiyete yawe cyangwa umuterankunga, mu gihe uri muri gahunda zireba ibigo) cyangwa kugira ngo habeho ubufatanye mu by’amategeko hagati yawe na AMI (urugero igihe hatunganywa ibijyanye no kukugira umunyamuryango cyangwa mu gihe uri guhabwa ubufasha).
    • Igihe bibaye ngombwa hagamijwe kubahiriza ibiteganywa n’amategeko, bikaba nk’igikorwa AMI yategetswe n’amategeko.
    • Mu gihe AMI, ku bw’inyungu zubahirije amategeko, isanze ari ngombwa ko bikorwa mu gikorwa cyo gutunganya amakuru (nk’igihe havugururwa ireme rya serivisi za AMI).
    • Ku bw’izindi mpamvu (nk’igihe hatangwa inyibutsa z’aho amasomo ageze, ubutumwa bugufi cyangwa se izindi nyibutsa za ngombwa zigufitiye akamaro), ushobora guhitamo gufunga uburyo butuma ugezwaho izo nyibutsa, unyuze mu igenamiterere ryawe bwite.
    • Amakuru agaragaza ubwitabire bwawe muri porogaramu, amahuriro akorera kuri murandasi, amasomo, ashobora kwifashishwa mu gushakisha amasomo akorerwa kuri murandasi. Ku bw’inyungu z’ubwo bushakashatsi, ushobora kubona ihindagurika rito mu nyandiko z’amasomo yawe, ariko iryo hindagurika rikaba ritazahindura imyigire yawe. Ibyavuye mu bushakashatsi bizamenyekanishirizwa ku cyiciro cy’amakuru yifashishwa mu bushakashatsi ndetse ntibizatuma umwirondoro wawe bwite umenyekana.
    • AMI izakusanya ibarurishamibare ry’ikoreshwa ry’urubuga ndetse na serivisi za AMI, hagamijwe gusuzuma ingaruka serivisi za AMI zigira ndetse no kurushaho kubyaza umusaruro urubuga rwa AMI.
  • Gushyira mu gaciro: AMI izatunganya amakuru bwite mu buryo bukwiriye kandi bujyanye ndetse butarenze intego yatumye ayo makuru akusanywa ngo akoreshwe.
  • Umucyo: AMI izahora ijyanisha n’igihe amabwiriza agenga kurinda no kugirira ibanga amakuru ndetse igaragaze mu buryo bwumvikana neza uburyo n’impamvu yo gukusanya no gukoresha amakuru bwite. Mu gihe ufite ikibazo ku bijyanye n’amakuru yawe dufite, ushobora kutuvugisha igihe icyo ari cyo cyose.
  • Kurinda:AMI ntizigera isangiza abandi amakuru yawe bwite, keretse gusa igihe ahabwa urundi rwego rutanga serivisi z’ingenzi ku rubuga (nko gukoresha cyangwa guhererekanya amakuru bwite, bikozwe ku bwawe), cyangwa igihe ari porogaramu ya sosiyete cyangwa ifite umuterankunga, umukiriya cyangwa umuterankunga ushinzwe porogaramu yo kwiga waherewe uburenganzira bwo gukoresha urubuga rw’amasomo rwa AMI na serivisi zayo.
  • Amategeko:AMI ntishobora kubika amakuru igihe kirenze ikigenwe kugira ngo itange serivisi z’ingenzi ndetse yitegure gutanga serivisi, igihe ubihisemo. Igihe bigenze bityo, AMI ibika amakuru yawe bwite mu gihe cy’imyaka 10 uhereye igihe utangiriye gukoresha serivisi za AMI cyangwa se wiyandikishije ku rubuga rwayo. Nyuma y’iki gihe, amakuru akwerekeye azahabwa amazina y’amahimbano cyangwa se akurwemo, bityo ntuzongera kugira konti ku rubuga rwa AMI. Ushobora gusaba ko konti yawe ndetse n’amakuru akwerekeye bisibwa, igihe cyose ubishakiye.

AHATURUKA AMAKURU BWITE

Kugira ngo ubashe guhabwa serivisi za AMI, uzasabwa kwiyandikisha ku mbuga ndetse usabwe kuzuza umwirondoro. Kwiyandikisha ku rubuga bisaba gutanga amakuru yawe bwite nk’izina uzajya ukoresha ku rubuga, amazina yawe yombi, nimero ya telefoni ndetse na aderesi yawe ya imeyiri. Nyuma yaho, ushobora guhitamo gutanga andi makuru yawe bwite arenze ayo, nk’icyiciro cyawe cy’amashuri, uburambe mu kazi, ifoto, ibyo wagezeho ku rubuga n’ibindi. Mu gihe wiyandikisha, ufata umwanzuro niba abandi bakoresha urubuga bazajya babona umwirondoro wawe. Uko wifashisha serivisi z’amasomo yo kuri murandasi ya AMI, AMI izakusanya amakuru bwite ajyanye na porogaramu zawe, ibyo wagiye wiyandikishamo, amakuru ajyanye n’ubunyamuryango bwawe, amasomo warangije, igenagaciro ry’ubushobozi bwawe ndetse n’ibindi bikorwa byo ku rubuga. Binyuze muri porogaramu ya AMI, ushobora gusabwa gutanga amakuru mu bushakashatsi bwa porogaramu, harimo n’isuzuma-bwite ry’ubushobozi no gutanga amakuru cyangwa ibitekerezo kuri serivisi za AMI cyangwa ibindi ikigo gitanga.

Ahaturuka amakuru  h’ibanze ni kuri wowe, AMI ntijya ihabwa amakuru bwite n’izindi nzego, keretse igihe uhisemo ku bushake bwawe kuba wakora umwirondoro wawe wifashishije Facebook, LinkedIN cyangwa konti ya Google Plus (icyo gihe umwirondoro wawe ugera kuri AMI uvuye kuri izo mbuga nkoranyambaga).

AMI kandi ikusanya amakuru nka aderesi ya IP, umuvuduko wa murandasi ndetse n’amazina y’urubuga rw’ikigo gitanga murandasi. Aya makuru ahabwa amazina mahimbano kandi akusanywa mu buryo bunyuranye, harimo kwifashisha “cookies” (ikoranabuhanga riha urubuga amakuru ajyanye n’ibyo urusura akunda kureba), “web beacons” (uburyo bufasha gukurikirana no kumenya ibyo usura urubuga areba), ndetse no mu gukurikirana uburyo umuntu cyangwa ikigo bashyira ibintu kuri murandasi, uburyo asoma cyangwa areba ibintu kuri murandasi ndetse no gukuraho ibintu ubishyira ku gikoresho cyawe cy’ikoranabuhanga. Mu gihe uhakanye ko udashaka “cookies” muri porogaramu wifashisha kugira ngo ukoreshe murandasi (browser), hari uburyo bw’imikoreshereze y’urubuga utazabasha kubona.

IKUSANYWA RY’AMAKURU RYUBAHIRIJE AMATEGEKO

AMI ikoresha uburyo bukurikira bwonyine mu gukusanya amakuru mu buryo bwubahirije amategeko:

  • Uburenganzira/Uruhushya:Dukusanya amakuru bwite hagamijwe kuguha serivisi ku rubuga rwa AMI. Uba waduhaye uburenganzira bwo kubikora iyo ukanze ahanditse “Accept” (ni ijambo ry’Icyongereza risobanura “Emeza” mu Kinyarwanda) mu gihe wiyandikisha ku mbuga ndetse ukaba wemeranyije nayo mategeko n’amabwiriza. Ku bantu bahise bandikishwa bitewe n’uko babarizwa mu kigo runaka cyangwa muri porogaramu yatewe inkunga, tuba twarakwegereye tukaganira ibijyanye n’amabwiriza agenga kurinda no kugirira ibanga amakuru ndetse n’amategeko agenga serivisi, kandi wahawe uburyo bwo kuyageraho ndetse usabwa kwemeza mbere yo kwinjira ku rubuga na mbere yo kuba hari amakuru ayo ari yo yose yawe yakusanywa.
  • Amasezerano:Amategeko yacu agenga serivisi, amasezerano agenga urwego rwa serivisi ndetse n’amasezerano tugirana n’abakiriya ndetse n’abaterankunga ba porogaramu za AMI bisaba ko dukusanya amakuru bwite mu rwego rwo gutanga raporo zikenewe hagamijwe kuzuza inshingano zacu.
  • Impamvu zijyanye n’amategeko: AMI ishishikajwe no guhindura ndetse no guteza imbere uburyo bw’imyigire ku banyamuryango bose. Ni muri urwo rwego dusaba ubushobozi bwo gusesengura amakuru ajyanye n’imikorere ndetse n’imyitwarire y’ingenzi y’abanyamuryango bacu. Aya makuru ntabwo ajya ahabwa abo hanze ya AMI, keretse gusa ku bw’impamvu z’ubushakashatsi, kandi nabwo arabanza agahabwa amazina mahimbano mbere yo kugira abo yohererezwa.

GUHEREREKANYA CYANGWA KOHEREZA AMAKURU BWITE

AMI ishobora guhererekanya cyangwa se kohereza amakuru bwite ku bw’impamvu zikurikira:

  • Nk’indi miryango yose, twifashisha izindi nzego (nk’ibigo bigenzura amakuru) mu gukusanya, gukoresha no gutunganya amakuru bwite mu kimbo cyacu. Tugira umuco wo gusaba izo nzego gufata amakuru bwite mu buryo bujyanye n’amabwiriza agenga kurinda no kugirira ibanga amakuru ndetse n’umutekano ndetse tukabibutsa gukurikiza amategeko.
  • Dushobora guha urundi rwego amakuru yawe bwite igihe tubisabwe n’amategeko, hagamijwe gushyira mu bikorwa amategeko agenga serivisi za AMI cyangwa se mu kurinda uburenganzira AMI ihabwa n’amategeko.
  • Amakuru bwite azahabwa urundi rwego ku bw’impamvu z’ubushakashatsi gusa, ariko habanza gutangwa uruhushya rwanditse rutangwa n’abazagirwaho ingaruka n’icyo gikorwa.

Zimwe muri izo nzego zihabwa amakuru zishobora kuba zibarizwa mu bihugu by’amahanga, yaba hanze cyangwa mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’I Burayi. Bimwe muri ibyo bihugu bishobora kuba bidafite amategeko yihariye ajyanye no kurinda amakuru bityo bikaba bidatanga umutekano usesuye w’amakuru bwite yawe. Mu gihe bimeze bityo, AMI izatunganya amakuru yawe bwite mu buryo buteganyijwe muri aya mabwiriza ndetse no mu buryo bwubahirije amategeko.

AMAKURU BWITE AKOMEYE

Ni itegeko rusange kuba AMI itajya ikusanya amakuru bwite akomeye binyuze ku rubuga. Amakuru bwite akomeye ni amakuru ajyanye n’ubwoko, ibitekerezo bya politiki, imyemerere y’idini cyangwa se ibitekerezo bya filozofi, kuba umunyamuryango w’amahuriro y’ubucuruzi, ubuzima bujyanye n’imibonano mpuzabitsina, amakuru ku buzima cyangwa yo kwa muganga ndetse n’igihe byemewe n’amategeko, hakanazamo amakuru ajyanye niba umuntu yaba yarakurikiranweho ibyaha runaka. Mu gihe wemeye kuduha amakuru yawe akomeye tutabigusabye (urugero: wenda nk’igihe utanze umwirondoro wawe wuzuye cyangwa ifoto kuri murandasi), uba utanze uburenganzira ku buryo budasubirwaho ko amakuru yawe bwite akoreshwa nk’uko bisobanurwa muri aya mabwiriza

UMUTEKANO W’AMAKURU N’UBUNYANGAMUGAYO

AMI ikoresha uburyo bunyuranye bwifashisha ikoranabuhanga ndetse n’ubundi buryo bw’imikorere mu kurinda gutakara, gukoresha nabi, guhindura no kwangiza amakuru dukusanya, dukoresha cyangwa twohereza. AMI ifite uburyo bw’imikorere bwumvikana, yifashisha mu kurinda amakuru y’abakiriya bacu ndetse n’abandi bose bakoresha urubuga.

Gusa ku rundi ruhande, ukwiriye kumenya ko, bitewe n’uburyo murandasi isa n’irangaye ndetse ikaba idatekanye na busa, AMI ntishobora kwemera kuryozwa umutekano w’ihererekanwa ry’amakuru yawe bwite kuri murandasi. Twiyemeje kumenyesha abantu bose bakoresha serivisi zacu bashobora kugirwaho ingaruka n’ikibazo cyangwa ibyago byagwirira amakuru igihe haba habaye ikibazo nk’icyo, kandi dufite intego yo kumenyesha abagizweho ingaruka bose mu gihe kitarenze amasaha 24 tukimenyeshwa icyo kibazo ndetse n’ingamba zafashwe hagamijwe gukemura icyo kibazo

UBURENGANZIRA BWAWE

Ufite uburenganzira ugenerwa n’amategeko ku bijyanye n’amakuru bwite yawe dufite ndetse ushobora kugendera ku burenganzira bwawe ukatwegera wifashishije amakuru arambuye akurikira.

Hagendewe ku mategeko, ubwo burenganzira bushobora kuba:

  • Guhabwa amakuru ajyanye n’ikoreshwa ry’amakuru yawe bwite ndetse no kugera ku makuru yawe bwite dufite;
  • Gusaba ko dukosora amakuru yawe igihe atuzuye cyangwa igihe atari ukuri;
  • Gusaba ko twasiba amakuru yawe ku bw’impamvu runaka. Zirikana ko hari igihe ushobora kudusaba gusiba amakuru yawe ariko tugasanga amategeko atwemerera kuyagumana;
  • Gukumira no gusaba ko twahagarika ikoreshwa ry’amakuru yawe ku bw’impamvu runaka;
  • Ku bw’impamvu runaka kuba wahabwa amakuru yawe bwite runaka akoreshwa kenshi ndetse asomwa hifashishijwe mudasobwa cyangwa ubundi buryo bufasha uyakeneye kuyasoma bitamugoye, cyangwa gusaba ko tuyoherereza urundi rwego mu gihe ibyo bishoboka. Zirikana ko ubu burenganzira bureba amakuru watwihereye wowe ubwawe gusa;
  • Kutwambura uruhushya cyangwa uburenganzira waduhaye, uretse ko hari aho amategeko ashobora kutwemerera gukomeza gukoresha amakuru yawe bitabaye ngombwa ko tugira uburenganzira butangwa nawe, cyane cyane mu gihe dufite impamvu zubahirije amategeko zo kubikora; ndetse no
  • Gutanga ikirego mu rwego rufite kurinda amakuru mu nshingano, mu gihe utekereza ko twabangamiye bumwe mu burenganzira bwawe. Mu gihe ubidusabye, dushobora kukubwira urwego rushinzwe kurinda amakuru rujyanye n’imikoreshereze y’amakuru yawe bwite

KUGERA KU MAKURU BWITE, KUYAKOSORA, KUYAJYANISHA N’IGIHE NO KUYASIBA

Mu gihe ushaka guhabwa kopi y’amakuru yawe bwite, ushobora kutwandikira imeyiri kuri support@africanmanagers.org ukayoherezanya n’icyemeza umwirondoro wawe (nk’indangamuntu cyangwa pasiporo). Nanone, mu gihe ubona ko hari amakuru yawe bwite atari ukuri, twandikire ugaragaze ikosa ririmo ndetse n’uburyo rikwiriye gukosorwa kandi niba wifuza ko yasibwa, twandikire imeyiri utangemo ubusabe bwawe. Ubwo busabe bwombi bugomba kujyana n’icyemeza umwirondoro wawe (indangamuntu cyangwa pasiporo) maze ukabwohereza kuri support@africanmanagers.org.

Ushobora kwiyandukuza ku itumanaho tukoherereza, binyuze mu gukanda kuri ‘unsubscribe’, bisobanuye kwiyandukuza (maze ugakurikiza intambwe baguha) cyangwa ukinjira ku rubuga maze ugahindura igenamiterere rya imeyiri yawe watanze.

KUMENYESHWA IMPINDUKA MURI AYA MABWIRIZA

Aya mabwiriza aheruka kuvugururwa tariki ya 25 Nzeri 2020. AMI izabamenyesha impinduka muri aya mabwiriza binyuze mu kubamenyesha mu buryo butaziguye cyangwa se ayo makuru agashyirwa ku mbuga za AMI.

Ushobora gusiba amakuru yawe igihe cyose ubishatse ubanje kutwandikira kuri support@africanmanagers.org, cyangwa ugasiba konti yawe mu igenamiterere ryawe.

KWANDIKIRA AMI

Niba ufite ikibazo icyo ari cyo cyose kijyanye n’amabwiriza agenga kurinda no kugirira ibanga amakuru, cyangwa ukaba ufite ikirego cyangwa impungenge ku makuru yawe, twandikire imeyiri kuri support@africanmanagers.org cyangwa utwandikire kuri iyi aderesi ikurikira: AMI – African Management Initiative, 24 Dr. Joseph Rivere Street, Port Louis, Mauritius

Aya mabwiriza atangiye gushyirwa mu bikorwa uhereye : tariki ya 14 Ukwakira 2020.

eskort mersin - afvoer verstopt - Lekdetectie Rotterdam