fbpx
 

Rwanda
Zamuka Mucuruzi

Dufasha ba rwiyemezamirimo kongera ubumenyi mu kugenzura imikorere y’ubucuruzi bwabo, kwiha intego z’iterambere, ndetse no kunononsora ibyo bakwiye kwibandaho kugirango babashe kwagura ubucuruzi bwabo.

Saba Kwitabira

I want to...

Ibyerekeye Amahugurwa

Aya mahugurwa (Zamuka Mucuruzi) amara ukwezi agamije gufasha ba rwiyemezamirimo kwiha intego zigamije guteza imbere ubucuruzi bwabo, gutekereza ku musaruro bifuza kubona, ndetse no kugenzura imikorere y’ubucuruzi bwabo kugirango bamenye ibyo bahindura mu gihe cya nyacyo.

Aya mahugurwa atangirwa kuri murandasi akubiyemo:

  • Amasomo amara iminota 120 atangirwa kuri murandasi
  • Uburenganzira ku rubuga rwo kwigiraho rwa AMI
  • Imfashanyigisho ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu bucuruzi byose bikururwa ku rubuga rwa AMI
  • Gushyikirana n’inzobere mu bucuruzi za AMI ndetse no kwinjira mu muryango mugari wa AMI uhuriwemo na ba rwiyemezamirimo

Ni Nde Wemerewe Kwitabira?

Uwemerewe kwitabira aya mahugurwa agomba:

  • Kuba ari Umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi (Uwashinze ikigo, nyir’ubucuruzi, cyangwa umuyobozi mukuru)
  • Kuba afite ubucuruzi bumaze nibura imyaka ibiri bukora kandi akoresha abakozi bahoraho batari munsi ya babiri
  • Kuba yinjiza amafaranga ari hagati ya RWF100,000 – RWF500,000 ku kwezi
  • Kuba afite terefoni igezweho (smartphone) cyangwa mudasobwa na interineti kugira ngo abone amasomo n’ibikoresho biboneka ku rubuga rwa AMI, ndetse abashe kuganira n’abandi ba rwiyemezamirimo

Ibikubiye muri aya Mahugurwa

Binyuze muri aya mahugurwa agenewe ba rwiyemezamirimo amara ukwezi, abitabiriye bazunguka ubumenyi ku ngingo zitandukanye mu bucuruzi zibategurira gutangira urugendo rwo guteza imbere ubucuruzi bwabo.

Intego z’Iterambere

Kwiha intego zijyanye n’aho wifuza kugeza ubucuruzi bwawe, bifite uruhare runini kugirango ubucuruzi bubashe kuzamuka. Birashoboka ko waba waramaze kwiha intego z’iterambere wifuza kugeraho. Muri aya mahugurwa, uziga ibyo wakwibandaho wifashishije ibikoresho by’ibanze bitangwa na AMI kugirango uzigereho bikoroheye.

Guteganya Ibihe

Mu rwego rwo gufasha ubucuruzi bwawe guhangana n’ibihe bitandukanye, igenamigambi rizagufasha gusobanukirwa ibihe ushobora guhura nabyo mu bucuruzi yaba ibyiza cyangwa ibibi ndetse n’uko wabasha kubyitwaramo mbere y’igihe.

Ingamba z’Ubucuruzi

Kugirango ubucuruzi bwawe buzamuke, gushyiraho ingamba ndetse n’ibikorwa by’ingenzi bigomba gukorwa bigira uruhare mu kugera ku ntego wihaye. Amahugurwa yacu agufasha kumenya ingamba ukwiye gufata mu bucuruzi ndetse n’ibikorwa ugomba kwibandaho kugirango ubashe guteza imbere ubucuruzi bwawe.

Amahirwe & Ibyahungabanya Ubucuruzi

Aya mahugurwa azaguha ubumenyi ku gusesengura ibishobora guhombya ubucuruzi bwawe ndetse n’amahirwe ahari wabyaza umusaruro ukabasha kuzamura ibyo winjiza kandi ukagura ubucuruzi bwawe.

Kugenzura Imikorere y’Ubucuruzi

Mu kugufasha kugenzura imikorere y’ubucuruzi bwawe ndetse n’aho ugeze ushyira mu bikorwa ingamba zo kubuteza imbere, ibikoresho by’ibanze bitangirwa muri aya mahugurwa bizagufasha kumenya ishusho y’aho ubucuruzi bwawe buhagaze ndetse n’uko wabona umusaruro mwiza udashoye amafaranga menshi.

Kurura Inyandiko y’ubusobanuro

Amasomo atangirwa muri aya mahugurwa atangwa na AMI arimo kwiha intego, kwandika ibyinjira n’ibisohoka mu bucuruzi, gucunga abakozi ndetse no gukemura ibibazo, yamfashije kumva no gutekereza ku cyerekezo cy’ubucuruzi bwanjye. Ibi byatumye mbasha kwiha intego z’iterambere ari nazo zimpa umurongo ngenderaho kugirango mbashe kuzamura ubucuruzi bwanjye.

Claudine Niyonkuru, Nyiri Niyo-Agribusiness Ltd, Rwanda

URIFUZA KUMENYA BYINSHI BYEREKEYE AMI RWANDA?

Duhamagare cyangwa utwandikire