fbpx

Amategeko n’Amabwiriza

Ibyerekeye Amahugurwa ya AMI

Icyorezo cya COVID-19 cyazanye ingaruka zitandukanye ku miryango n’abantu batandukanye. Ba rwiyemezamirimo hamwe n’ubucuruzi bwabo ni bamwe mu bagizweho ingaruka n’iki cyorezo cyane bitewe n’uko byabaye ngombwa ko bamwe bahagarika ibikorwa by’ubucuruzi hanyuma abandi bahitamo kugabanya ingano y’ibyo bakoraga.

Kugirango ba rwiyemezamirimo bagizweho ingaruka n’iki cyorezo babashe kuzahura ubucuruzi bwabo, African Management Institute, ku bufatanye na Mastercard Foundation, imaze igihe itanga amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda ku guteza imbere ubucuruzi bwabo akubiyemo ubumenyi ndetse n’ibikoresho bibafasha kuzamura ubucuruzi bwabo no guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo kugirango bakomeze ibikorwa byabo.

Menya byinshi hano

Aya Mategeko n’Amabwiriza ni yo akurikizwa mu gihe abantu bitabira gahunda ya “AMI Resilience Prize” izatangirwamo ibihembo bihabwa ibigo by’ubucuruzi cyangwa ba rwiyemezamirimo batoranyijwe na AMI. Kwitabira iri rushanwa bisobanuye ko wemeye ibikubiye muri aya Mategeko n’Amabwiriza. Niba utemeye ibisabwa byose, ntugomba kwitabira iri rushanwa.

1. IGIHE GUSABA KWITABIRA BIZABERA: Itariki yo gutangira gusaba kwitabira ni kuva kuwa 30/03/2022 saa 4 PM (Isaha ya Kigali) kugeza tariki 20/04/2022 saa 11:59 PM (Isaha ya Kigali). Ubusabe buzoherezwa nyuma y’igihe cyavuzwe ntibuzakirwa.

2. KWITABIRA: Sura urubuga www.africanmanagers.org/ami-resilience-prize. Kanda kuri linki yo gusaba kwitabira hanyuma usubize ibibazo byose bakubaza. Icyitonderwa, ugomba gusubiza ibibazo byose wabajijwe kugirango ubarwe mu bazatoranywamo abazahabwa ibihembo.

3. ABEMEREWE: Gusaba kwitabira bireba ba rwiyemezamirimo basoje amahugurwa ya AMI ariyo: Business Survival Bootcamp, Survive to Thrive,Take Your Business Online na Grow Your Business gusa.

4. Ntacyo usabwa kwishyura ngo winjire mu irushanwa.

5. IBIHEMBO: Ibihembo bizahabwa rwiyemezamirimo umwe muri buri cyiciro. Reba urutonde rw’ibyiciro hasi aho.

  • Kigali – Rwf 1,000,000 + Extended Access to AMI business tool + [partner’s prize]
  • Northern Province – Rwf 1,000,000 + Extended Access to AMI business tool + [partner’s prize]
  • Southern Province – Rwf 1,000,000 + Extended Access to AMI business tool + [partner’s prize]
  • Eastern Province – Rwf 1,000,000 + Extended Access to AMI business tool+ [partner’s prize]
  • Western Province – Rwf 1,000,000 + Extended Access to AMI business tool +[partner’s prize]
  • People’s Choice – Rwf 1,000,000 + Extended Access to AMI business tool + [partner’s prize]

GUHITAMO BA RWIYEMEZAMIRIMO BATSINZE: Abazatsindira ibihembo bazabimenyeshwa mu gihe iyi gahunda izaba irigusozwa tariki 20/05/2022. Abatsinze bazatangarizwa abantu bose ndetse banamurikirwe itangazamakuru. Abatsindiye ibihembo bazatoranywa hakurikijwe umubare w’amajwi/amanota muri buri cyiciro.

7. Ba rwiyemezamirimo bazatsinda bazabimenyeshwa hifashishijwe uburyo buzaba bwatanzwe babonekaho (Nimero ya terefoni cyangwa imeri). Mu gihe uwatsinze adashoboye kuboneka cyangwa ngo yitabe kugira ngo atangaze uburyo yashyikirizwa igihembo cye, mu gihe kitarenze iminsi itatu, hazatoranywa undi.

8. KWAMAMAZA N’AMAKURU BWITE: Uwitabira yemeye kugira uruhare rushyize mu gaciro mu kwamamaza ibikorwa bijyanye na gahunda ya AMI Resilience Prize, kandi ko abateguye iri rushanwa bashobora kuzakoresha amazina, amafoto, ndetse n’ibyo yatangaje kuri iri rushanwa hamwe/cyangwa n’igihembo yagenewe, mu rwego rwo kwamamaza mu bihe bizaza mu bitangazamakuru ibyo ari byo byose ku isi hose nta nteguza itanzwe ndetse nta n’amafaranga yishyuwe.

9. Abategura iri rushanwa bazifashisha amakuru bwite y’abazitabira iri rushanwa mu rwego rwo kuyobora irushanwa no gutanga igihembo.

10. Abategura irushanwa bafite uburenganzira bwo guhagarika cyangwa guhindura imiterere y’iri rushanwa cyangwa aya Mategeko n’Amabwiriza igihe cyose havutse impamvu zirenze ubushobozi bwabo.

11. Gusaba kwitabira iri rushanwa bigomba kubahiriza aya Mategeko n’Amabwiriza. Rwiyemezamirimo wese utazakurikiza ibisabwa byose azafatwa nk’utaritabiriye kandi nta gihembo azahabwa. Abategura iri rushanwa bafite uburenganzira busesuye bwo kugenzura niba hari uwinjiye mu irushanwa atabyemerewe no gukuramo uwagiye mu irushanwa atabyemerewe cyangwa yarenze kuri aya Mategeko n’Amabwiriza.

12. Icyemezo cyafatwa n’abategura iri rushanwa mu bintu ibyo ari byo byose (hakubiyemo ibihembo) ni ntanyeganyezwa kandi nta biganiro biteganyijwe kuri icyo cyemezo.

13. Uretse gusa mu gihe habayeho urupfu cyangwa gukomereka ku mubiri bitewe n’uburangare bw’abategura irushanwa mu gihe cyose byemewe n’itegeko, naho ubundi baba abategura irushanwa, abayobozi, abakozi cyangwa abahagarariye abategura irushanwa ntibazaryozwa (byaba biturutse ku makosa mato, amakosa ashingiye ku masezerano cyangwa andi makosa ayo ari yo yose):

13.1. Igihombo icyo ari cyo cyose, ukwangirika cyangwa ibikomere byawe cyangwa iby’undi muntu cyangwa umutungo wawe cyangwa uw’undi muntu bifite aho bihuriye n’irushanwa cyangwa igihembo (harimo kubigeza ku watsinze cyangwa imikoreshereze yabyo) bitewe n’impamvu iyo ari yo yose; cyangwa

13.2. Ugutakaza inyungu mu buryo ubwo ari bwo bwose, kutongera gukoresha, gutakaza amahirwe cyangwa kugira ibihombo ibyo ari byo byose byo mu rwego rw’ubukungu cyangwa ibishobora kuzavuka nyuma hatitawe ku cyabiteye cyangwa uko byagenze.

14. UMWUKA URANGA IRUSHANWA: Mu gihe wagerageza guhungabanya ubudakemwa cyangwa imigendekere myiza y’iri rushanwa, hakubiyemo ubujura cyangwa ukoresha uburiganya mu buryo ubwo ari bwo bwose, abategura irushanwa bafite uburenganzira bwo kugukura mu irushanwa, kuregera indishyi z’akababaro n’ubwo kugukumira mu yandi marushanwa azakurikira.

15.AHABARIZWA AMAKURU: Niba hari icyo ushaka gusobanuza kuri iri rushanwa, wakwandikira AMI kuri isabelle@africanmanagers.org cyangwa ukaduhamagara ku murongo wacu w’ubufasha ari wo 1000.